|
|
Nitwa Josiane Niwemwiza ndi umukobwa mfite imyaka 20, umusore witwa Alexandre yanyirutseho igihe kinini ansaba urukundo ariko njye numvaga ntarageza igihe cyo gukundana. Yakomeje guhatiriza... Read more
Iyo umaze gusezerana imbere y'amategeko n'imbere y'Imana...
Niba wumva utakimukunda ushaka kumukatira...
Biragoye kwemeza ko urukundo rwawe n'umukunzi wawe rumaze gukura no kugera kure kuburyo mushobora gutangira umushinga w'ubukwe.
Mbere nasengaga muri Kiriziya Gaturika, nyuma abakobwa twigana bambwira ko hari ahantu bajya basengera bagafashwa. Nanjye mfata icyemezo cyo kujya gusengerayo kugira ngo ndusheho kwegera Imana.
Clarisse twamenyanye mu gihe nashakaga akazi, duhura twese twahamagawe gukora ikizamini (Oral exam). Mu mwanya twari twicaye dutegereje ko isaha y'ikizamini igera yarari kumbaza ati ese ubundi babaza ibyerekeranye niki?
Uwo musore witwa Ferdinand namukunze mbere yuko abimbwira, aho abimbwiriye biba korosora uwabyukaga ndamukunda bizira uburyarya nawe arankundira turakundana.
Nitwa Ngabonziza Bertin nkora i Kigali nyobora company y'ubwubatsi. Ntangira aka kazi kari ku rwego ruto cyane ariko buhoro buhoro tugenda tuzamuka tugera aho dukenera abandi bakozi.
Abasore basigaye babeshya! Akakubwira ko agukunda nyamara atagukunda ntanagahunda agufiteho ahubwo hari ibindi agukurikiyeho.
Icyo gihe nari niyicariye mu rugo, hari saa munani z'amanywa babyara banjye b'abakobwa barampamagara ngo ninjye iwabo mbafashe kwakira ababshyitsi babasuye.
Uyu musore yitwa Ndahayo. Naho Elisabeth akaba yari umukozi wo mu rugo iwabo. Nubwo bwose yari umukozi wo mu rugo ariko yahoranaga isuku kandi yari mwiza asa na bike. Ibi nibyo byatumye Ndahayo abenguka Elisabeth.
Twari dutuye mu Murenge wa Gatenga ncururiza mu isoko rya Kicukiro, mbona ubucuruzi buragenda niko gutumaho murumuna wanjye Francine ngo aze ajye amfasha dukorere amafaranga atubutse.
Umusore witwa Dominique nari nsanzwe mubona ariko tutaziranye. Yatangiye kujya agerageza kuntumaho abantu ngo amfitiye ijambo rikomeye ariko nkabyirengagiza. Umunsi umwe niyicariye ku kabaraza k'iwacu mbona araje.
Nitwa Karinijabo Patrick nkaba ndi Umunyarwanda ntuye mu gihugu cy'Ububirigi. Navuye mu Rwanda mu mwaka wa 2006 njya kwiga mu Bubirigi mpageze nkundana n'umukobwa witwa Noemi w'umubirigikazi.
Hari mu mwaka wa 2000 ari nimugoroba mu ma saa kumi nimwe nibereye iwacu mbona abasore babiri baraje bambwira ko baje kunsura. Umwe muribo witwa Rwamwaga nari nsanzwe muzi duturanye ariko undi we sinari muzi.
Nitwa Bizimungu John ndi umugabo w'igikara, ubyibushye w'imyaka 31 nkaba nkora umwuga w'ubushoferi. Mu myaka itanu ishize nakoreraga Projet, nkaba narakoreye mu turere dutatu dutandukanye. Claudine twamenyanye nkorera i Gatsibo.
Abakobwa muri kamere yabo ntibazi kubeshya niyo akubeshye araseka ugahita ubibona ko abeshye. Sibose hari abakobwa babatekamutwe barengeje abahungu ubucakura. Dore amabanga atatu yagufasha kumenya umukobwa w'indyarya mu rukundo.
Abakobwa n'abahungu bamwe na bamwe bamenyereye ko ibyo bakeneye babihabwa n'abakunzi babo. Hari umukobwa usanga amafaranga y'ishuri, ibikoresho by'ishuri, imyambaro, amavuta yo kwisiga n'ibindi byose akenera mu buzima bwe bwa buri munsi abihabwa n'umukunzi.
Njye banyita Baziruwiha Innocent, iwacu ni mu Karere ka Gicumbi umurenge wa Nyankenke. Naje i Kigali mu mwaka wa 2008 nari mfite imyaka 19, narinje kureba mukuru wanjye wo kwa mamawacu wabaga i Remera.
Nitwa Zirimwabagabo. Narangije amashuri abanza ngiye muyisumbuye kwiga birananira mpitamo kujya gukora akazi ko murugo ahantu mu Gatsata, nagatangiye ntabizi neza ariko buhoro buhoro ndakamenyera.
Nitwa Irakoze Sandrine maze imyaka itatu nkundana n'umusore witwa Adams. Tugitangira gukundana nabonaga bisa nk'inzozi kuko ntanarimwe nari narigeze niha amahirwe yo kuba nakundana n'umusore mwiza nkawe.
Twabanye dukundanye cyane urugo rwacu ari ntamakemwa, ubu hashize imyaka irindwi (7) dukoze ubukwe.
Igihe umugabo cyangwa umugore atangiye ingeso yo guca inyuma uwo bashakanye, noneho nyuma agafata icyemezo cyo kuyivamo ese ni uwuhe hagati yabo ushobora kuyireka vuba. Hano turabaha ingero zifatika z'abantu babinyuzemo.
Hari impamvu nyinshi cyane zishobora gutuma umugore cyangwa umugabo aca inyuma uwo bashakanye, zimwe zirafatika izidi oya, hano turakubwira impamvu enye nyamukuru zikurura ubusambanyi mu rugo.
Aya ni amagambo atangazwa n'umukobwa witwa Sofia utuye mu Gatenga. Arakomeza agira ati: "Kuba ndi mubi ku isura sibyo bivuze ko ndi mubi kumutima, ngira umutima ukunda, nkaryoherwa n'urukundo, uwo nkunda nkamutonesha, gusa sindagira amahirwe yo... Read more
Hari ibihugu bimwe na bimwe bimaze kwemeza Kuryamana no kubana hagati y'abahuje ibitsina. Ese wowe kubwawe ubona hari icyo bikemura muri ibyo bihugu?
Ababana bahuje ibitsina bakunda gufata abana bakuye kubandi babyeyi bakabarera bakabita ababo bwite bakababera ababyeyi bemewe imbere y'amategeko. Ese ubona umwana urezwe muri ubwo buryo bimugiraho izihe ngaruka?
Njye n'umukobwa witwa Georgette twabeshye abantu ko dufite ubukwe kugira ngo badutwerere twikorere ubucuruzi.